Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Louise Mushikiwabo, uri kwiyamamariza kongera kuba Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, avuga ko amavugurura yakoze muri uyu muryango yatanze umusaruro ufatika.
Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC baherutse guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda na FERWABA, batangaje ko batigeze banga guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu, ahubwo ko ibyabaye byaturutse ku biganiro bitarangiye hagati yabo n'Ishyirahamwe
Kuri uyu wa Gatatu,ba Ofisiye bakuru babiri bo mu Ngabo z'u Rwanda, Lt Col Christian Mushengezi na Lt Col John Bosco Kamuhangire, basoje amahugurwa ya gisirikare yamaze amezi icumi mu gihugu cya Qatar, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare Joaan bin Jassim Academy for Defence Studies.
Raporo ya gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire “Ejo Heza” y’umwaka wa 2025/26 yagaragaje ko uturere twose tw’igihugu twesheje umuhigo ku mpuzandengo ya 113,7%, aho twose twakusanyije asaga miliyari 14 Frw, mu gihe intego yari arenga miliyari 12 Frw.
Ubushakashatsi bwa Karindwi ku buzima n’imibereho by’abaturage, (RDHS 2026) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko umugabo umwe muri babiri anywa inzoga.
Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko kubera igabanyuka ry'amazi muri iki gihe cy'impeshyi, hashyizweho gahunda yo kuyasaranganya, bityo ko abantu bakwiye kuyakoresha neza.
Ingo Mbonezamikurire y'Abana Bato zikorera mu Muryango zishamikiye kuri VUP (Home-Based ECDs), zimaze kurenga 5000  zita ku bana barenga ibihumbi 74 bafite abarezi bahuguwe basaga ibihumbi 36 babitaho.
Inteko Ishinga Ametegeko Umutwe w’Abadepite watoye umushinga uvuguruye w’itegeko rigena imikorere ya Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, riha ubwigenge iyi banki bwo gufata ibyemezo bimwe birimo ibireba uko abakozi bayo bashyirwa mu kazi b’uburyo birukanwa.
Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Nyakanga 2026, amakipe 9 yo mu Rwanda harimo amakipe 5 y'abagabo n'amakipe 4 y'abagore arahurira mu irushanwa ngarukamwaka rya volleyball rigamije kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora k'u Rwanda uzaba tariki 4 Nyakanga 2026.