Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyemeje ko u Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’ibigo Mpuzamahanga bishinzwe gutegura inama
Mu gihe hitegurwa inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 20, izabera i Kigali tariki ya 4-5 Gashyantare, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko imyanzuro 13 yafatiwe mu nama iheruka ya 19, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 80%
Guverinoma y'u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, yatangaje ko yoherereje ubufasha Mozambique, igihugu cyahuye n'imyuzure yatumye ibihumbi by'abaturage bava mu byabo
Ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yirukanye uwari umutoza wayo Masudi Djuma n’abungiriza be bose, ahita asimbuzwa Bizimana Abdou (Bekeni) wari usanzwe ushinzwe Tekinike muri iyi kipe
“Umwanzi ahora ku irembo kuko shitani aracyari umwami w’Isi. Ntitubikerense, akariho karavugwa, muzi ko dufite umuturanyi mu Majyaruguru y’igihugu cyacu utatubaniye neza, akaba ubu akomeza kuduhigira, akubita agatoki ku kandi”. Aya ni amwe magambo ya gashozantambara Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye, yagiye atangaza ku Rwanda mu bihe bitandukanye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze ikiganiro avuga kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe na Agatha Kanziga Habyarimana , umugore wa Juvénal Habyarimana.
Rwamukwaya Valens wakoze akazi ko gufata amashusho imyaka 38, akagasoreza muri RBA agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yitabye Imana ku myaka 70
Abanyeshuri ba Ntare Louisenlund riherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, basabwe kurangwa n'ingagaciro zaranze intwari zitangiye Igihugu.
Icyamamare mu muziki ku rwego mpuzamahanga, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yatangaje ko ateganya kubaka inzu yo kujya aza kuruhukiramo mu Mujyi wa Kigali