Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z'u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yifatanyije n'abaturage bo mu karere ka Kayonza mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026, abashimira ubutwari bagize bwo kwisanira umuhanda uhuza Umurenge wa Gahini na Mwiri yo muri aka karere.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Prudence Sebahizi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Leta ya Pakistan, Qaiser Ahmed Sheikh, bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere urwego rw'abikorera bo mu bihugu byombi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w'Inama y'Abaminisitiri ya Togo akaba n’Umuhuza wungirije w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy'umutekano mu burasirazuba bwa DRC.