Inkuru Nshya

Aba- frère babiri, bafunzwe , bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo witwa Benoit Hategekimana, wayoboraga ishuri rya EP Autonome de Butare, riherereye mu Karere ka Huye.
Umuramyi Israel Mbonyi yasabye Abanyarwanda kuzitabira igitaramo “Icyambu” kizaba ku munsi mukuru wa Noheli, aboneraho kubizeza ko umuntu wese uzacyitabira azatahana umunezero, kuko kizaba ari umwanya wo kuramya Imana no gusabana mu byishimo
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yaganiriye n'abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n'izindi nzego zishamikiyeho, abagaragariza isano riri iri hagati y’umutekano w’igihugu, ubuzima rusange n’ubushobozi bw’igihugu bwo kwiyubaka
Minisitiri w’Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yashimangiye ko biteguye gufasha ba rwiyemezamirimo b’abagore kongera umusaruro w'ibyo bakora no kubijyana ku isoko bifite ubuziranenge bwahangana n’ibindi bicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko irekurwa ry’Umujyi wa Uvira ari intambwe ikomeye mu kongerera amahirwe ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nibwo Rayon Sports yatangaje umutoza mukuru mushya wayo, Bruno Ferry, usabwa gukora akazi gakomeye ko gufasha iyi kipe kujya ku mwanya mwiza muri Shampiyona y'u Rwanda mu gihe imikino y'igice cya mbere igana ku musozo
Abagabo babiri bo mu karere ka Nyamasheke bari gushakishwa nyuma yo gukubita , bakagira intere ndetse bagakura amenyo umusore witwa Niyonsenga Léon w’imyaka 23 wiga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bamuhora umukobwa bigana.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu,MINLOC, yatangaje ko izi ko umushahara w'abayobozi bo mu tugari ukiri hasi ariko hagitekerezwa uburyo bawongera , isaba ko nubwo waba ari hasi bidakwiye kuba intandaro yo gutanga serivisi itanoze ku baturage.
Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangiye ku mugaragaro kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bya politiki no gushakira Akarere amahoro arambye
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko abangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19 baterwa inda biyongereye, bakagera kuri 8% mu 2025 bavuye kuri 5% mu 2020.