Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abdisalam Abdi Ali, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi
Abbé Claude Talbot ufite inkomoko mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 58 yigisha mu iseminari nto yo ku Karubanda,Virgo Fidelis, yo muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana azize uburwayi.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abatuye akarere ka Karongi mu muganda, ahatewe ibiti kuri site ya Muciro, abasaba kubibungabunga.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23,Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame ndetse agira icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko yarashwe,anavuga ku kigiye kuba nyuma yo kuraswaho n’indege za FARDC.