Inkuru Nshya

Umunye-Ghana Richmond Lamptey yashimiye APR FC n'abakunzi bayo ku bihe byiza bagiranye, mbere y'uko yerekeza mu ikipe nshya yo muri Libya
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG)  yeteguje abatuye mu bice byo mu mu Mujyi wa Kigali mu Mirenge ya Gikomero, Rusororo, Rutunga na Ndera, mu karere ka Gasabo ko bizabura umuriro amasaha macye
Perezida Kagame yakiriye aba Ambasaderi bashya barimo Casper Stenger Jensen uhagarariye Denmark, Irene Vida Gala uhagarariye Brazil, Aurélie Royet‑Gounin uhagarariye Ubufaransa na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin uhagarariye Misiri
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwihanije bamwe mu basura abagororwa bakabashyira ibintu bitemewe birimo n'ibiyobyabwenge. Ibi bibaye nyuma y'uko iyi migirire igaragariye mu igororero rya Rusizi
U Rwanda na Namibia byasinyanye amasezerano yo kunoza imikoranire mu bijyanye n'umutekano w'ubwikorezi bwo mu kirere no guhanga udushya.
Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira batuye Umuyobozi w’uyu mujyi, Kifara Kapenda Kik'y, akababaro n’ubugome bakomeje gukorerwa na Wazalendo, na we abizeza amahoro n’umutekano no gukurikirana ikibazo cy'umutekano wabo
Ihuriro rya AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kwirukanamo ingabo zirwanira ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Mu mujyi wa Uvira haramukiye imyigaragambyo ikomeye igamije kwirukana Brig Gen Olivier Gasita, woherejwe kuhayobora ibikorwa bya gisirikare na Perezida Felix Tshisekedi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yakiriye impapuro za Ambasaderi Aurélie Royet-Gounin, ugiye guhagararira Ubufaransa mu Rwanda,  na Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin, ugiye guhagararira Misiri mu Rwanda