Inkuru Nshya

Ikibuga cy’umukino wa Golf cya 'Kigali Golf Club’ cyamaze kugezwa ku rwego mpuzamahanga nyuma y’ishoramari rya miliyoni 42 z’Amadolari ya Amerika zashowe mu kwagura no kunoza ibisabwa byose kugira ngo kibe igicumbi cy’imikino ya Golf mu Karere
Ikipe y’igihugu y'abagabo muri Basketball yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Afrobasketball 2025 riri kubera muri Angola, kuva tariki ya 14, yasezerewe nyuma yo gutakaza imikino yose uko ari itatu, ibi bitari byitezwe n’abafana
Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy yavuze ko intego ya mbere bafite uyu mwaka ari ugusezerera Pyramids FC muri Champions League
MINEDUC yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, azatangazwa kuwa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025
APR FC yihanangirije ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa gishuti wabaye wo kwizihiza ibirori by’Inkera y’Abahizi byahuje abayobozi, abakinnyi n’abafana b’iyi kipe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungurehe, yagaragaje ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR biteye inkenke ku mutekano w’igihugu cy’u Rwanda
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye Kenya yashyizeho uhagararira inyungu zayo muri Goma kuri ubu hagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 rutabaga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu
Gasogi United yaguye miswi na Mukura Victory Sports mu mukino wa gishuti utegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru y’umwaka wa 2025/2026
Dr. Casmir Bizimungu, wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima muri guverinoma ya Juvénal Habyarimana kugeza muri Mata 1994, yitabye Imana aguye muri Ghana aho yari atuye kuva mu 2016
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo n'umugore bafatanywe udupfunyika 1144 tw'urumogi mu nzu

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka