Ku cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda hatangiye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 , rikaba ari irushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 103 rimaze ribayeho.
Imirwano ikomeye yongeye kubura i Mpety muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo n’iza Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.
Soderqvist Jakob ukomoka muri Sweden yegukanye gusiganwa n'igihe mu bahungu batarengeje imyaka 23 y'amavuko, mu isiganwa ry'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Nsegiyumva Justin ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuhanda.
Minisitiri w’Intebe,Dr Nsengiyumva Justin, yasabye abahinzi bo mu karere ka Nyaruguru, gutekereza uburyo bashyira mu bwishingizi ibihingwa, birinda ko bajya mu gihombo mu gihe bahuye n’ibiza.
Abashyitsi bari mu Rwanda aho bari gukurukira Shampiyona y’Isi y'Amagare, bagaragaje ko bashimishijwe n’ubwiza bw'Igihugu na serivisi nziza barimo guhabwa mu mahoteli anyuranye.