Inkuru Nshya

Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’abandi bafatanyabikorwa, kuri uyu wa gatandatu, batangiye gusiga amarangi y'umuhondo azwi nka 'Yellow Box', ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga
Esther Mbabazi umaze imyaka 15 atwara indege muri Sosiyete ya RwandAir, arashishikariza abana b'abakobwa kudatera inyoni amahirwe u Rwanda rwabahaye, ahubwo bakayabyaza umusaruro ku buryo bazisanga mu muryango w'abagore bake batwara indege ku mugabane wa Afurika
Mukabizimungu Athanasie ni umwe mu bitabiriye ibirori bidasanzwe byo kwita amazina abana b’ingagi 40, ndetse aba umwe mu bahaye izina umwana w’ingagi izina rya ‘Cyubahiro'
Isaac Niyonizeye yashinje kompanyi itubura ibirayi yise 'Mahwiyacu Ltd', ndetse kuri ubu ntitwareka kuvuga ko iyi kompanyi yabereye igisubizo abahinzi bo mu turere ikoreramo aritwo Burera, Gicumbi na Musanze
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe,yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, byibanze ku kunoza imikoranire ihuriweho
Bajya bavuga ngo imyaka ni nk’inkorora ntabwo yihishira, ndetse uko ugerageje kwiyitaho kose birangira umubiri ugaragaje gusaza. Gusa ibyo ni imvugo zicyuye igihe kuko uyu munsi benshi basigaye barenza 30 bagikeye ndetse rwose ntaho bataniye n'inkumi n'abasore b'imyaka 20
Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by'ibikomoka kuri Peterori byazamutseho 5.5%, mu gihe cy'amezi abiri ari imbere
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko mu mmpera z’uyu mwaka wa 2025, iteganya gukora ingendo ziijya Mombasa muri Kenya na Zanzibar muri Tanzania.
Uwase Kathia Kamali uvukana na Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020, yakoze ubukwe n'umukunzi we Adonis Javon Filer ukinira ikipe ya APR ya Basketball, bamaze igihe bakundana
Umujyi wa Kigali watangaje imihanda izakoreshwa na bisi, amakamyo ndetse n’indi ishobora kunyurwamo, mu gihe imihanda isanzwe izaba irimo gukoreshwa mu Irushanwa ry’Isi ry’Amagare (UCI Road World Championships 2025).