Inkuru Nshya

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Chicago yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo nibura inshuro ziri hagati y’imwe n’ebyiri ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’udusabo tw’intanga  ku kigero kiri hagatiya ya 20% na 30%.
Kuri uyu wa Gatanu Colonel Désiré Migambi Mungamba, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage muri RDF,yifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko ibigo bitandukanye bya Leta bigaragaramo imitungo 400 yaguzwe ariko ikaba itarakoreshwa, asaba aba batayikoresha ko bayitanga aho ikenewe
Ku munsi nk’uyu ni bwo FPR yatangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ko intego yayo ari uguhagarika Jenoside no kugarura umutuzo n’ umutekano mu gihugu.
U Rwanda rwateye ntambwe ikomeye mu guteza imbere ingufu zisubira nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibihugu biteza imbere ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (International Solar Alliance, ISA), agamije kwihutisha iterambere rishingiye ku gukoresha izo ngufu.
Nyuma y’impaka nyinshi kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kwirinda guca imanza muri dosiye batazi neza.
Ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta buvuga ko kutagira gahunda yo kubaka ruhurura mu midugudu, ari ikibazo gishobora gutera ingaruka zirimo n'inkangu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yashyikirije Perezida wa Mali, Assimi Goïta, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko wishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, cyo gusubukura iperereza kuri Agathe Habyarimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ngabo King yatangaje ko yamaze gufunga ‘Musée Ingabo’ ku bwo kubura amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu y’Umujyi wa Kigali yakoreragamo.