Mugisha Gilbert “Barafinda” ntari mu bakinnyi ba APR FC berekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League, na Pyramids Fc kuko yitegura ubukwe buzaba ku cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, umunsi ikipe ye ifiteho umukino.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye ba ofisiye bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda, guhora bazirikana ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’Abanyarwanda, birinda ko cyavogerwa n’abatagikunda.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) batanze ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri bari mu bice boherejwemo
Chairman w’ikipe ya APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa yasabye abakinnyi b’iyi kipe berekeje mu Misiri mu mukino wo kwishyura Pyramids FC, gukuba kabiri imbaraga bakoresheje mu mukino wabereye i Kigali
Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ni umwe mu basirikare 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare,bagiye kwinjira mu ngaho z’u Rwanda RDF hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.