Inkuru Nshya

Hari kurebwa uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu cyashyirwa mu byaha bidasaza

U Rwanda na RDC mu ntegura rubanza i La Haye

Basketball: APR BBC yongeyemo indi ntwaro mbere y’imikino ya kamarampaka

Bugesera: Madamu Jeannette Kagame yafunguye Imbuto Hub izafasha urubyiruko gukabya inzozi

Ubushakashatsi ku mibereho y’ubuzima bwo mu 2025(DHS7) bwagaragaje ko umubyibuho ukabije wiganje cyane mu bagore kurusha abagabo, cyane cyane mu bari hagati y’imyaka 20-49, ndetse ibiro byinshi no kubyibuha bikabije biteye impungenge kuruta kunanuka.
Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no hagati (CECAFA) yatangaje ko amakipe 11 ariyo azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda muri Sitade Amahoro no muri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele, kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2026.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bashya barimo Mamadou Traoré ukina mu kibuga hagati na Ernan Siluane ukina nk'urinda izamu bombi bamaze no kugera i Kigali mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yayoboye umuhango wo gusoza Amahugurwa y’Imiyoborere ya ba Ofisiye bato (Police Junior Command and Staff Course), icyiciro cya 14/26, wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.
Ikigo gishinzwe gukurikirana ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, (Rwanda National Energy Company, RNEC) cyasinyanye amasezerano n'icyo muri Tanzania, Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), agamije ubufatanye mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya.
Ku muhanda Kigali-Muhanga uturutse i Kigali mbere yo kugera mu santere ya Runda, i bumoso ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, ni ho hari gushyirwa sitasiyo bigaragara ko ishobora guteza akaga Abaturage.
Abanyamakuru b'imikino Ishimwe Adelaide uzwi nka Ida uherutse gusezera kuri Radiyo/TV 10 na Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit ukihakora bateguje ubukwe buzaba tariki 5 Nzeri 2026.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB) cyatangaje ko hagati ya tariki ya 22 na 26 Kamena 2026, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 13 Frw mu minsi itanu. 
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byakozwe na Polisi n’Ingabo z’u Rwanda kuva muri Werurwe 2026, bifite agaciro k’arenga miliyari 2 na miliyoni 700 Frw.
Raporo ya NISR igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka itanu, 27% bagwingiye, aho muri bo harimo 6% bari munsi y’ibiro bagakwiye bafite ku myaka yabo, mu gihe 1% bahuye n’igwingira rikabije aho ari bagufi ugereranyije n’uko bakabaye bareshya naho 5% bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka