Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhugirehe, yongeye gutamaza umunyamakuru Hariana Verás Victória, witatse akivuga imyato ko akora kinyamwuga nyamara yarigize ntibindeba ku mahano akorwa na Congo n'umutwe FDLR, agaragaza ko ntabunyamwuga akorana akazi k'itangazamakuru
Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwa gisirikare, Col Charles Sumanyi, yatangaje ko Brig. Gen Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR akibazwa n’inzego z’umutekano kandi ko hari gahunda yo kumushyikiriza ubutabera
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) hatangijwe Icyumweru cyo guhugura ku kubaga indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp), aho ku ikubitiro batangiye kubaga umurwayi wari umaze imyaka igera muri 15 afata imiti y'igicuri
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barangije amasomo yerekeye ubuvuzi binjiye mu kazi bikubye kane ugereranyije n’abakinjiragamo mbere ya 2024, kuko bavuye ku 1600 bakagera kuri 6400 mu 2025
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Angelique Habyarimana yemeje ko Ishimwe Dieudonne wamamaye nka Prince Kid akora muri Miss Rwanda, wari umaze igihe yarahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yashyize umucyo ku mikorere n’imikoreshereze y’Irangamuntu koranabuhanga asobanura ko umuntu ku giti cye ariwe uzajya ahitamo amakuru agomba gusangiza bitewe na serivise agiye gusaba cyangwa gutanga
Kuva tariki ya 5-6 Gashyantare i Kigali haberaga inama Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20,yagarutse ku ngingo zitandukanye zireba igihugu .
Abapolisi n'abasirikare b'u Rwanda bitabiriye amarushanwa y’abashinzwe umutekano bihariye mu bikorwa byo guhangana n’iterabwoba hifashishijwe intwaro na tekiniki, ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE SWAT Challenge) muri uyu mwaka wa 2026, berekanye ubuhanga budasanzwe.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko ari ishema rya Paruwasi ya Save yashinzwe bwa mbere mu Rwanda kuko yagabye amashami yose mu gihugu, aho urumuri rwakwiye hose ruvuye.