Byabereye mu karere Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Munyinya mu mudugudu Karambi,aho mu mpera z'icyumweru gishize abaturage batanze amakuru ko basanze uwitwa NAMBAJIMANA Alexis w'imyaka 62 yiciwe mu nzu iwe aboshye amaboko babona amaraso mu ruganiriro (salon) ku musambi yararagaho, umurambo we ugaramye mu kindi cyumba bamukingiranyemo.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda n’Isi yose mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Dr Murangir B Thierry, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2025, uru rwego rwakiriye ibirego bisaga 480 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari igihe cyo kunga ubumwe nk’Abanyarwanda bagafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abakinnyi b'ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yaberaga i Pretoria muri Afurika y'Epfo, bageze i Kigali batahukanye itike yo gukina iya kamarampaka ‘Play Offs'.
Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye Abanyarwanda guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga