Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uri kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko bifuza ko rwakomeza kubafasha mu gucunga umutekano mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu.
Al Merrikh SC yo muri Sudani yinjiye mu mateka nk’ikipe ya mbere yo mu mahanga yakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, hakinwa imikino y’umunsi wa munani
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ishobora gufatira ibihano amakipe abiri ariyo Al-Hilal yo muri Sudani y'Epfo na MC Alger yo muri Algeria nyuma y'imvururu zabereye mu mukino wahuje aya makipe yombi i Kigali
Abanyarwanda barenga 200 bari bamaze imyaka bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2024, batahutse ku bushake .
Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda nk’umunyamuryango, rumaze kungukira kuri byinshi birimo ko rwagize abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere abagore n’urubyiruko
Abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye guhugurwa ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI) mu miyoborere y’igihugu mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego za Leta ku ikoranabuhanga rigezweho no kuribyaza umusaruro mu bikorwa byabo bya buri munsi