Inkuru Nshya

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Maziramunda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda
Abakinnyi babiri ba APR FC barimo umunya-Ghana, Dauda Seidu Yussif ndetse n'umunya Maurtania, Mamadou Sy, bashobora guhanwa bikomeye n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nyuma y'uko bitwikiriye ijoro bagatoroka kuri Hotel bari bacumbitsemo mu Misiri
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo igeze ku kigero gishimishije aho abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 300 bamaze kugana gahunda y’ubwishingizi.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko ubabajwe n'urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarekuwe nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ibiri  yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha.
APR FC yasezerewe mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri, mu majya n'amaza
Ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe cy’ukwezi kumwe rimaze kunguka abasirikare bakabakaba ibihumbi 20
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yongeye kudobya gahunda y’amahoro, akanga ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w'ubuheta, Gisa Nia Ryan wujuje imyaka irindwi y’amavuko