Umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop, Bull Dogg yavuze ku cyemezo leta yafashe cyo guca inzoga zitujije ubuziranenge zizwi nk’ibyuma avuga ko hari umuntu ushobora kumva ko kigoye arebeye ku mucuruzi wari warashoyemo ariko ko ku rundi ruhande urebye ubuzima bw’abantu byagizeho ingaruka zirimo n’urupfu wakumva byari ngombwa ko gifatwa.
Umucuruzi wo mu Karere ka Gicumbi, Umujyi wa Byumba, yishyikirije ku bushake inzego zibishinzwe amakarito 870 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, yari afite agaciro karenga miliyoni 30 Frw, nyuma yo kubona ko ingamba zo guca burundu ibinyobwa nk’ibi zikomeje gukazwa.
Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana wakunze kugaragaza ko akunda u Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi.
Umutwe wa AFC-M23 watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, imirwano hagati yawo n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa yakomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, rwatangaje ko inkunga izagenerwa amakipe azakina BK Pro League 2026/2027 izagera kuri miliyoni 31 Frw, ivuye kuri miliyoni 10 Frw isanzweho.
Abahanga berekana ko abashakanye bakimara gutana, abana b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 12 basubira inyuma mu ishuri ku buryo bumwe ugereranyije na mbere y’ubwo butane.