Inkuru Nshya

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko ubwo hakinwaga agace ka mbere kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, habaye impanuka ikomeye ubwo isiganwa ryari rigeze mu gace ka Gabiro, mu karere ka Kayonza, abantu babiri bahita bitaba Imana, abandi batandatu barakomereka.
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngaruka kwezi, izwi nka ’Car Free Day’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yasabye Abanyarwanda kuza gushyigikira Abanyarwanda n'abandi bazitabira isiganwa ry'amagare , Tour du Rwanda , yatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera, bakanguriiwe kugira umuco wo gutanga imisoro , babwirwa ko ariyo ivamo ibikorwaremezo bakomeje kwegerezwa.
Ibaze nawe gukoresha imbaraga z’umurengera ukarara utagohetse kubera ko ubyibushye cyangwa ufite ibiro byinshi
Umuyobozi w'Umujyi wa Dakar muri Senegal, Mayor Abbas Fall, yatangaje ko yakozwe ku mutima n’amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko yatewe ishema n’umuhate n’imbaraga by’Abanyarwanda mu kongera kwiyubakira nyuma y’aya mateka ashaririye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabajije amahanga umubare w’Abantu bazicwa kugira ngo babone ubwicanye leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorera abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Khaled El-Enany baganira ku buryo bwo kubungabunga amateka nk'inkingi yo kubaka amahoro arambye