Inkuru Nshya

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri, IAEA, cyashyize u Rwanda mu kindi cyiciro kiganisha ku kubaka uruganda rw'ingufu za nikeleyeri.
U Rwanda rwisanze mu Itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage, uburezi, ikoranabuhanga n’urubyiruko yagaragaje ko n’ubwo hakiri intambwe nziza igenda iterwa mu ihangwa ry’umurimo, hagikenewe ibiganiro no guhuza inyigisho n’isoko ry’umurimo. 
Mugihe Taliki ya 18 Gicurasi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, ingoro ndangamurage y'amateka y'imibereho y'abanyarwanda iherereye mu karere ka Huye  yasuwe n’abantu 1502 umunsi umwe gusa.
Umuhanda Kigali-Muhanga wagombaga kwagurwa mu 2023 ukaba waragomgaga kubakwa mu bice bibiri  aho igice cyawo cya mbere byari biteganyijwe ko kizakorwa kikava i Kigali kikagera ku Kamonyi ahitwa Bishenyi, hagakurikiraho ikiva Bishenyi kikagera mu mujyi wa Muhanga.
Umuhanzi akaba n’umutunganya muzika w’indirimbo, Element Eleeeh, yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada.
Iperereza ryakorewe Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki Nyarwanda, ryagargaje ibindi byaha 7 akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB
Kuri iyi tariki, Abagore n’abana barenga 500 biciwe ku Kigo Nderabuzima cya Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe, maze bajugunywa mu cyobo cy’umusarani.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mayor Samuel Dusengiyumva, yahuye n'Umuyobozi w’Umujyi wa Baku muri Azerbaijan, Azizov Eldar Aziz oglu, baganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’iy'imijyi yombi
Umuyobozi w’Ishami ry’Imiturire mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiturire (RHA), Eng. Emmanuel Ahabwe, yasobanuye uko gutuza abantu mu Mudugudu w’Icyitegererezo bikorwa, ku buryo hari abahabwa aho gutura bakahegukana abandi bagatizwa gusa.