Ingabo zo mu ihuriro rya AFC/M23, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje hari ikizere ko uko ifaranga ryataga agaciro mu myaka ishize bizaba byaragabanutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko u Rwanda rukoresha impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama , mu karere ka Kirehe, mu ntambara ya AFC/M23 na leta ya RDCongo.
Mu gihe habura iminsi mike ngo i Washington D.C muri Amerika habere igikorwa cyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, itsinda rinini ry’abayobozi baturutse i Kinshasa ryamaze kwerekeza muri Amerika.
Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, umuturage ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba ari Umunyarwanda, bakanavuga ko asa na Perezida w’u Rwanda
Umuramyi Richard Nicky Ngendahayo, yatangaje ko mu gitaramo yakorereye mu nyubako ya BK Arena ku mugoroba wok u wa 29 Ugushyingo 2025, abantu 503 bakijijwe.