Inkuru Nshya

Ku munsi w'ejo tariki ya 25 Ukwakira 2025, u Rwanda rwasubije imodoka eshanu zari zaribwe muri Afurika y’Epfo.
Mu karere ka Gicumbi , batashye ikiraro cyo mu kirere  kirere gihuza abatuye mu Mirenge ya  Bwisige, Nyamiyaga, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 163 frw.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yatangije ku mugaragaro igihembwe cyo gutera ibiti cya 2025–2026, ndetse yibutsa Abanyarwanda akamaro k’ibiti mu gutuma ubuzima bugenda neza.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yifatanyije n’abatuye akarere ka Karongi mu muganda, ahatewe ibiti kuri site ya Muciro, abasaba kubibungabunga.
Umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23,Corneille Nangaa yongeye kugaragara mu ruhame ndetse agira icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko yarashwe,anavuga ku kigiye kuba nyuma yo kuraswaho n’indege za FARDC.
Imishinga y’urubyiruko 10 yahize iyindi mu irushanwa rya ‘Imali Agribusiness Challenge’, rwahawe miliyoni 10 Frw buri umwe, nk’inkunga yo gutangiza no guteza imbere imishinga yabo y’ubuhinzi n’ubworozi
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye ba ofisiye baranije amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo n'izindi nshingano zo mu biro ,Junior Command and Staff Course, kubyaza umusaruro amasomo bahawe , bahanira kugira igisirikare gikomeye kandi kigendera ku kuri.
Amb. Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Perezida w’u Busuwisi, Karin Keller-Sutter, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda yatangije uburyo bwo gukangurira abakoresha umuhanda  gufatanya mu mutekano wabo kugirango hirindwe impanuka.Igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabereye muri Gare ya Nyabugogo ahakunze guteranira imbaga y’urujya n’uruza rwa bantu bava cyangwa baza mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye Abasenateri bashya kuzuza neza inshingano zabo no guhangana n’ibibazo bitandukanye igihugu gihura na byo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka