Umuhanzi Juno Kizigenza yiseguye ku bafana be yari yijeje ko agiye gusohora Album ye nshya yise “OTA” , bikarangira bategereje amaso agahera mu kirere.
Kuri uyu wa Gatatu, mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, habereye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yize ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw'igihugu n'abanyarwanda muri rusange
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje abarangiza amasomo ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro TVET, bakabona akazi biyongeyeho 9.9% mu myaka itanu aho bavuye kuri 58.2% bari ho mu 2021 bakagera kuri 68% mu 2025.
Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura kwinjira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa AVEGA Agahozo wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urasaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gukomeza kugaragaza umutima wo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside, by’umwihariko abagaragaza ibimenyetso by’ihungabana.
Umutoza Haringingo Francis Christian uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, ari mu mayira abiri nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imureze kutubahiriza amasezerano bafitanye.
Mu isesengura Transparency International Rwanda yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) y’umwaka wa 2023/2024, ryagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu micungire y’umutungo wa rubanda mu nzego zegerejwe abaturage, mu turere 30 tw'Igihugu