Inkuru Nshya

Umuryango w'Igikomangoma,  Speciosa Bideri Mukabayojo watangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu Rwanda ku wa 29 Ugushyingo 2025 aho kuba muri Kenya amaze igihe atuye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Leta iri gushyira imbaraga mu kunoza uburyo sisiteme zitangirwaho serivisi za Leta zikorera kuri Irembo, hagamijwe kurushaho korohereza Abaturarwanda kubona serivisi batavuye aho bari.
kipe ya Bugesera Fc yandikiye Urwego rureberera Shampiyona (Rwanda Premier League -RPL),irumenyesha ko ititeguye gukina n'ikipe ya Al Hilal kuko yabimenyeshejwe itinze.
Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye birimo n’amasahani y’abanyeshuri.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (Rwanda Amputee Football Association – RAFA) ryatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n'Akarere ka Gatsibo, basuye ndetse bagenera ibikoresho Nizeyimana Théoneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo wagaragaje impano yo gukina umupira w’amaguru.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusaba serivisi za Leta binyuze ku Irembo bwahinduye uburyo igihugu kizajya gitangamo serivisi.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko hakenewe amafaranga angana na miliyoni 300$ kugira ngo umuyoboro wa internet ugezwe mu bice byose by’igihugu
Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rishya rya e-IDSR (Electronic Integrated Disease Surveillance and Response), rigamije kunoza uburyo igihugu gikurikirana kandi kigatanga amakuru ajyanye n’indwara z’ibyorezo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ndetse no kubazwa inshingano kw’abayobozi biri mu byafashije u Rwanda gutera intambwe igana ku iterambere.
Mu karere ka Kirehe, mu Mujyi wamaze kugirwa uwunganira umujyi wa Kigali, huzuye inzu mbera byombi, Gymnase’ n’Ikigo cy’urubyiruko byuzuye bitwaye  Miliyari 2.7 Frw.