Inkuru Nshya

Soldat Mbale Hafashimana  witandukanyije na FDLR avuga ko uyu mutwe wagiranye amasezerano n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, ndetse ko iki gisirikare cyabafashaga mu buryo butandukanye,agasaba abakiri mu mashyamba gutaha ,bakaza kubaka igihugu.
U Rwanda rwakiriye imiryango 69 igizwe n'Abanyarwanda 223, batahutse nyuma y'imyaka myinshi batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Banki y'Isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere uburezi, aho hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri birenga 11,000 hirya no hino mu gihugu, byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri yo mu byaro
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubufatanye bwa Gisirikare n’abasivili mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Désiré Migambi Mungamba, yasabye abayobozi b’amashuri kugira uruhare rufatika mu kwigisha amateka y’u Rwanda urubyiruko
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatangaje ko umutekano ku mipaka ihuza iyi ntara n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhagaze neza ndetse ko inzego z’umutekano ziri maso
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, yagaragaje ko u Rwanda rwafunguriye amarembo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk'uburyo bwo kongerera imbaraga ubucuruzi bw'ibihugu ariko hubahirizwa umutekano
Abanyamuryango b’Itsinda ‘Tuzamurane Byimana’ bakora ubworozi bw’inkoko bwa kijyambere bavuga ko umusaruro w’amagi babukuramo wababereye igisubizo gikomeye mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Byimana, wo mu Karere ka Ruhango
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu KAHARIRI, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva tariki ya 4 -7 Ugushyingo 2025.
Abantu batanu bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi, bakekwaho kunyereza kawunga yatanzwe muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri ‘school feeding’.
ACP Boniface Rutikanga, yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge by'umwihariko abahanzi ndetse agenera ubutumwa abirara bakanywera ibiyobyabwenge hanze y'Igihugu, ko bitazakuraho kubapima bageze mu Rwanda