Inkuru Nshya

NAEB yatangaje ko agaciro k’ikawa y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho mu cyamunara mpuzamahanga y'umwaka wa 2025, igiciro cyayo kiyongereye 22.8% ugereranyije n’umwaka ushize
U Rwanda rugiye kwakira Inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika,  izabera i Kigali kuva tariki ya 10 -12 Ugushyingo 2025 .
Minisitiri Dr. Bizimana yashimye igitabo cyanditswe kigaragaza uruhare rw'Abenebikira mu kurinda abana barokotse Jenoside, avuga ko ari igikorwa kigaragaza isura y'ukuri ya bamwe mu barokotse Jenoside n’abanyamadini babigizemo uruhare
Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu Kahariri yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ingabo z'u Rwanda, RDF, riherereye i Nyakinama, asaba aba basirikare bagiye kuba bakuru mu gihe kiri imbere kugira ubushobozi bwo kureba kure no gufata ibyemezo
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye itsinda ry’abajyanama bakuru mu by’imyemerere bakorera mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhanzi David Adeleke benshi bazi nka Davido waherukaga mu Rwanda mu Ukwakira 2023, agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu rugendo rw'ibitaramo bizenguruka Isi, byo kumenyekanisha album nshya yasohotse mu ntangiriro z'uyu mwaka yise '5ive'