Inkuru Nshya

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 22 akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yasezeye bagenzi be n’ikigo yakoreraga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandukanye bakurikiranyweho ubujura bw’ibitabo bitangwa mu mashuri n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’ibiribwa bigenewe abanyeshuri.
Mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangijwe imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye, ‘Medicalized Health Centre’, kizuzura gitwaye arenga miliyari 6 Frw.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abagabo batanu, bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi bakiba insiga zikwirakwiza umuriro mu baturage.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yatangaje ko hafashwe ingamba ko nta kipe y’igihugu izongera gusohoka igiye kuba “ingwizamurongo”.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FEBACO) ryafashe icyemezo cyo guhagarika burundu abatoza bane,ndetse rihanisha bamwe mu bakinnyi ibihano bikomeye.
Umuryango w'Igikomangoma,  Speciosa Bideri Mukabayojo watangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu Rwanda ku wa 29 Ugushyingo 2025 aho kuba muri Kenya amaze igihe atuye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko Leta iri gushyira imbaraga mu kunoza uburyo sisiteme zitangirwaho serivisi za Leta zikorera kuri Irembo, hagamijwe kurushaho korohereza Abaturarwanda kubona serivisi batavuye aho bari.
kipe ya Bugesera Fc yandikiye Urwego rureberera Shampiyona (Rwanda Premier League -RPL),irumenyesha ko ititeguye gukina n'ikipe ya Al Hilal kuko yabimenyeshejwe itinze.
Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye birimo n’amasahani y’abanyeshuri.