Taliki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu.
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugereko rushinzwe iperereza mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwemeje ko Umunyarwanda Lt Col Cyprien Kayumba wahoze mu ngabo z’u Rwanda (EX-FAR) ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azaburanishwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatamaje Patrick Muyaya, watangaje ko yanga Abatutsi agashaka kubigorora nyuma.
Mu mujyi rwagati w'akarere ka Nyanza mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana , habereye impanuka 'Ambulance' y'ibitaro bya Nyanza yagonganye na moto maze umugenzi wari utwawe n'iriya moto ahita apfa.
Mu nyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, agaragaza ko kuri iyi tariki Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Ingabo n’abaturage b’Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda aho basize Interahamwe n’ingabo za leta ziri kwica Abatutsi urw’agashinyaguro.