Uyu mukinnyi ukomoka muri Mali w’imyaka 23, biteganyijwe ko agera i Kigali ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi. Uyu musore ufite metero 2.13 kuri ubu akinira ikipe ya Pallacanestro Cantù mu cyiciro cya mbere mu Butaliyani, akaba afatwa nk’umwe mu bafite impano idasanzwe kuri uyu mugabane.