Ikipe ya RSSB Tigers yo muri Rwanda yageze muri 1/2 cy’irangiza cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere ku migabane yayo, FIBA Intercontinental Cup, kiri kubera i Beijing mu Bushinwa, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri mu mikino y’amatsinda.
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bafite ubutaka batabasha guhinga bwose kubera ikibazo cy’amazi, biteze ko urugomero rwa Giseke ruzabafasha kongera ubuso bahinga n’umusaruro, aho umwe muri bo ateganya kujya akura toni 7 kuri hegitari.
Imirimo yo kubaka uruganda rushya rutunganya amazi rwa Karenge mu Karere ka Rwamagana, no kuvugurura uruhasanzwe ngo haboneke metero kibe 48,000 z'amazi meza buri munsi, igeze kuri 60.9% ishyirwa mu bikorwa.
Umuraperi Diplomate yasubije Miss Vanessa wavuze ko abagabo ari “inyamanswa mbi zikwiye kurindwa abakobwa”, avuga ko abagabo ari bo bafite uruhare runini mu gushyiraho amategeko arengera abagore no guharanira uburenganzira bwabo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere kirushaho gukura uko imyaka iza, kigira ingaruka ku mibereho y’abaturage, ubuhinzi, ibikorwaremezo ndetse no ku bukungu muri rusange.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo yatsinze iya Nigeria amaseti 3-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5-8 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Tunis muri Tunisia.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga