Inkuru Nshya

U Rwanda ruri kumurika ubukerarugendo mu imurikagurisha rya 'TT Warsaw Expo' riri kubera mu gihugu cya Pologne guhera tariki ya 10-12 Ukwakira 2025
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Reeta Roy, Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, wari kumwe na Sewit Ahderom, uzamusimbura ku buyobozi bukuru bw’uyu muryango guhera mu ntangiriro za 2026
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi itakaje amahirwe yari asigaye yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi cya 20265, nyuma yo gutsindwa n'ikipe y'igihugu ya Benin igitego 1-0 mu mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu gushaka itike yacyo
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin, yakiriye Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga n’Afurika, Rt. Hon Baroness Jennifer Chapman mu rugendo arimo mu Rwanda,
Perezida Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, ategerejwe mu Rwanda aho azahagirira uruzinduko rw’akazi
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyambere Zacharie uzwi ku izina rya Bishop Gafaranga mu myidagaduro nyarwanda, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi (150.000Frw) no kwishyura amagarama y'urubanza.
Umuhanzi Intore Masamba yaganirije urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy ku kamaro k'ubuhanzi mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu n'uburyo bwatumye urubyiruko rw'Abanyarwanda bari mu mahanga bagaruka mu gihugu
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu mujyi no mu cyaro , mu kwezi kwa Nzeri 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6,2% ugereranyije na Nzeri 2024.
Umuyobozi Ushinzwe guhuza ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda n'abaturage muri RDF, Colonel Désiré Migambi, yasabye urubyiruko rwa Gen-Z gukunda igihugu batizigamye ndetse barebera kubababanjirije

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka