Inkuru Nshya

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Dr Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Africa Medical Supplier Plsc Rwanda.
Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika y'Iburasirazuba no Hagati, CECAFA, yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kwakira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup imyaka ibiri ikurikirana ya 2027 na 2028.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abantu bakunda kunywa inzoga nyinshi, kwitondera ibimenyetso bashobora kugaragaza ko batangiye kuba imbata z'inzoga,bityo bagashaka ubufasha bw’abaganga hakiri kare.
Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida wa Armenia, Vahagn Khachaturyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nka Ambasaderi utahafite ibiro.
U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yita ku mutekano muri Afurika (ISCA), izahuza abayobozi n’inzobere mu by’umutekano, abafata ibyemezo n’abashakashatsi bazaganira ku ngaruka z’izamuka ry’ikoranabuhanga ryigenga ku mutekano muri Afurika.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yavuze ko gahunda yo gukingira amatungo no guhangana n’indwara z’ibyorezo itanga icyizere ko amatungo azongera kugera ku masoko, bityo n’ibiciro by’inyama bikazagenda bigabanyuka.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga (Miss) w'u Rwanda muri 2020 yagaragaje ko we n'umugabo we Michael Tesfay benda kwibaruka imfura yabo.
Polisi y’u Rwanda yaburiye abategura ibirori byo mu ngo bagakoresha ibinobwa bitujuje ubuziranenge birimo n'ibyakuwe ku isoko.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye umutoza wayo mushya ukomoka mu Bwongereza, Mark Harrison nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasobanuye ko imvura nyinshi iteganyijwe kuzagwa izaterwa n’ubushyuhe bukomeje kuzamuka buturuka mu nyanja ngari ya Pacifique butuma habaho ibihe bya El Nino.