Inkuru Nshya

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga–Nyange, ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero  hafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuvugurura no gusana uyu muhanda.
Umukinnyi wa APR BBC, Uwitonze Justin yongewe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya basketball kizabera muri Qatar mu 2027 asimbuye Cyiza Chandelier ukinira Kepler BBC wagize ikibazo cy'imvune.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Uwimana Consolée avuga ko ikibazo cy'abana baterwa inda gihangayikishije , kuko nko mu mwaka ushize imibare igaragaza ko abana basambanyijwe bakanabyara basaga ibihumbi 25,bivuze ngo babyaye abana baruta ubwinshi abaturage b'umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 8 kugeza kuri 12 Kamena 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 15 Frw.
Tariki ya 20 Kamena 1994 hari mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri icyo gihe, Ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje ibikorwa byo guhagarika ubwicanyi no kurokora abantu, mu gihe abategetsi ba Leta yariho icyo gihe bamwe bari barahungiye muri Zaire.
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ingabo zo mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) zasoje inama yari imaze iminsi ibera i Kigali kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena, igamije kwemeza igitabo ngenderwaho cy’ibikorwa by’ingabo zo mu kirere, amabwiriza ngengamikorere, ndetse n’amasezerano y’ubwumvikane bwo gutabara mu bihe by’ibiza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije abantu batandukanye terefone 140 zigendanwa zafashwe zaribwe, zifite agaciro ka 40,760,000 Frw (asaga miliyoni 40).