Inkuru Nshya

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasubije abantu batandukanye terefone 140 zigendanwa zafashwe zaribwe, zifite agaciro ka 40,760,000 Frw (asaga miliyoni 40).
Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rishobora kongerera ubukungu bw’igihugu agaciro kangana na miliyoni 589$ (Miliyari 862 Frw) ni ukuvuga 6% by’umusaruro mbumbe (GDP) w’Igihugu kugera mu 2030.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Eng. Damien Murwanashyaka, yatorewe gusimbura Minisitiri w’Ibikorwaremezo wa Malawi, Jappie Mhango, ku buyobozi bw'inama Nkuru y’Abaminisitiri b’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati (CCTTFA)
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yabwiye aba ofisiye 38 basoje amasomo mu ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda ko kurangiza amasomo atari iherezo ry'inzira yo kwiyungura ubumenyi, ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kurinda umutekano
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yatanze impamyabumenyi z'Icyiciro cya mbere cya Kaminuza n'iz'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bapolisi 38 barimo Abanyarwanda 23 na 15 baturutse mu bihugu by'amahanga barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri MINUBUMWE, Uwitonze Mahoro Eric, yatangaje ko Guverinoma yihaye gahunda yo kongera imbaraga mu kwigisha abaturage ububi bw’imvugo zibiba urwango, ndetse no gukorana n’izindi nzego mu kumenya, gukurikirana no guhana abagaragarwaho no gukwirakwiza izo mvugo
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 19 Kamena 1994, interahamwe zari zikomeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza ukomeje kurangwa n'ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rirambye
Itsinda rya Ofisiye Bakuru baturutse mu Ishuri rya Gisirikare muri Kenya (Kenya Military Academy), riyobowe na Col E. L. Lovega, uyu munsi ryasuye icyicaro Gikuru cy’Ingabo z'u Rwanda rinagirana ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.