Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gusaba ko ikibazo cy' urubuga rutangirwamo serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ishoramari n’ubucuruzi (One stop Centre) , cyakemuka , bikorohera abashaka kubona ibyangombwa .
Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije Umukuru w’Igihugu ibibazo by’amikoro biri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda birimo n'amikoro macye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’’igihugu aho yavuze ko amafaranga bohereza yazamutse akava kuri miliyoni 9.2 z’amadorali akagera kuri miliyoni 502 z’amadorali buri mwaka.
Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda ,Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano nyamara RDC yabuze ubushake bwa Politiki .
Ikipe ya Rayon Sports FC yasinye amazerano y’ubufatanye n’umuterankunga mushya ugiye gushora asaga miliyari 5 Frw muri iyi kipe mu gihe kingana n’imyaka itanu.
Banki Nkuru y'u Rwanda, yaburiye abantu bose kwirinda gukoresha amafaranga y'inoti mu buryo budakwiriye ubwo ari bwo bwose kuko bitemewe kandi bihanwa n'amategeko.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yiseguye kuri Perezida Kagame wamubazaga ubusobanuro ku kibazo cya gahunda yo gutera intanga inka byagaragaye ko igenda biguru ntege mu kugezwa ku baturage mu bice by'Intara y'Iburasirazuba.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Center hatangiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, ndetse yagarutse ku ngingo zitandukanye zubaka igihugu
Rayon Sports yari imaze iminsi myinshi iri mu bihe bigoye , yatsinze AS kigali 1-0 , yongera kugarura ikizere cyo guhatanira igikombe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko amahanga adakwiriye guhora yibaza aho u Rwanda rukura amabuye y'agaciro.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka