Inkuru Nshya

Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byongeye guhurira mu nama ya dipolomasi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro rigeze.
U Bufaransa bwatangaje ko hari Abanyarwanda 36 bari gukorwaho iperereza kugira ngo bazaburanishwe ku byaha bakekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo Ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC ndetse n’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b'Amagaju FC, mu bikorwa byose bijyanye n'umupira w'amaguru kubera imyitwarire idahwitse.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yatangaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kuziparika bakayoboka bisi.
Ku itariki nk’iyi mu 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba na Gahini.
Amakipe ya APR VC, Police VC na Kepler VC ari mu makipe ahagarariye u Rwanda yitwaye neza mu mikino yayo ya mbere muri Shampiyona Nyafurika yʼAbagabo muri Volleyball, CAVB Menʼs Club Championship 2026, REG VC yo ntiyahirwa.
Urwego Ngenzuramikorere Ishami rishinzwe kugenzura Amazi, isuku n’isukura ryatangije gahunda y'ubukangurambaga yo kurebera hamwe ibibazo n’imbogamizi biboneka muri serivise y’imitangire n’imikoreshereze y’amazi hagamijwe gufatanya n’abaturage n’inzego bireba uko ibibazo biri muri uru rwego byavugutirwa umuti urambye.
Umukecuru bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe yishwe,hatabwa muri yombi abantu bane bivugwa ko nijoro bari bamufite.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Africa ‘We Build Summit 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Xu Hui, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishoramari cyo mu Bushinwa cya Rich Resource International Investments (RRII) akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Chery Holding.