Inkuru Nshya

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda mu mukino wa volleyball, Ndayisaba Alphonse, yerekeje i Santiago muri Chile aho agiye gusifura imikino y'Igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 mu bangavu, kizakinwa kuva tariki 6 Kanama kugeza tariki 16 Kanama 2026.
Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko bitumvikana uburyo mu Rwanda hari igihe kimwe amazi aba menshi ndetse akanasenyera abaturage hanyuma hakaba n’igihe abura ku buryo hari abamara amezi abiri nta mazi bafite hanyuma igisobanuro kibaka ko ari mu bihe by’impeshyi kandi ababishinzwe bari babizi ko ibyo bihe bizagera.
Kuri uyu wa Mbere ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bafatanyije na bagenzi babo bakorera muri UNMISS Malakal, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage batuye mu gace ka Diel, mu nkengero z’umugezi wa Nili muri Leta ya Upper Nile.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa Rwanda FDA yatangaje ko yafunze izindi 101 zenga inzoga mu Rwanda.
Minisitiri Kajangwe yagaragaje ko ibyanya bya Bugesera, Musanze, Muhanga na Rwamagana byahawe umwihariko muri Gahunda  ya kabiri  y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, aho bitarenze mu 2029 muri ibi byanya hazaba haragejejwe ibikorwaremezo byose.
Ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya yasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ruruhukiyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubunamira.
Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Ishuri Nyafurika ry’Abagore mu buyobozi bwa politiki (African Academy for Women in Political Leadership), rije gukemura ikibazo cy’ubuke bw'abagore mu nzego zifata ibyemezo. Ryafunguriwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2026.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, Abanyarwanda bazizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura, wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo gusangira umusaruro, kwishimira ibyagezweho mu iyerambere no kubaka ubumwe.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, basabye ko hanozwa ingamba zo gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu y’urujya n’uruza rw’abakozi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka