Inkuru Nshya

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama z’abayobozi bashinzwe ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), zabereye i Lusaka muri Zambia, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.
Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3-8, riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) mu mujyi wa Juba, bakoze igikorwa cyo guha serivisi y'ubuvuzi abaturage b’icyo gihugu bagera kuri 946.
Zamalek SC yo mu Misiri, yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2026.
Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne mu ndirimbo nka ‘Ese mbaze nde, Ndavunyisha, Nkumbuye iwacu, Nimuberwe bakobwa, Ituze, Nyumva Mana, Inkera y'abahizi n’izindi  yitabye Imana ku myaka 83 y’amavuko.
Umuryango utari uwa leta, GiveDirectly, wizihije imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda, aho muri icyo gihe wafashije ingo zirenga ibihumbi 285 kwikura mu bukene binyuze mu nkunga y’arenga miliyoni 150$ [asaga miliyari 221 z’amafaranga y’u Rwanda].
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatanze amahugurwa ku bashinzwe umutekano mu bigo byigenga ajyanye no gukumira no kwirinda inkongi y’umuriro n’andi abafasha kunoza ibyo bakora bijyanye no kurinda abantu n’ibyabo.
Hatashywe ibikorwaremezo by’uburezi birimo ibyumba by’amashuri, ibyumba by’isuku y'umukobwa na laboratwari byubatswe mu Karere ka Gicumbi, bikaba byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari 7,4 Frw.
Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi akomeje gushakisha urubyiruko rufite impano mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi, aho abanyempano 100 batoranyijwe mu byiciro bitanu bari kwerekana imishinga yabo imbere y’Akanama Nkemurampaka.
Abantu bane bahitanywe n’impanuka y’ikamyo, abandi batanu barakomereka mu mpanuka y’ikamyo yagonze amaduka ane muri centre ya Byahi, mu Karere ka Rubavu, nyuma yuko bivugwa ko yagize ikibazo cya feri.
Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Madjaliwa Safari,  azaburanishwa i Paris kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 18 Ukuboza 2026, aho akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera mu Rwanda mu 1994.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka