Inkuru Nshya

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), bwahakanye kugira uruhare mu gusubiza muri Congo abaturage b’iki gihugu bari baroherejwe mu Rwanda byitwa ko bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr. Pradeep K. Khosla na Ivan Murenzi umwungirije aho baganiye ku ngingo zinyuranye cyane cyane ireme ry’uburezi buyitangirwa n’uuruhare rwayo mu iterambere ry’u Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatatu ari nawo wa nyuma w’amatsinda muri CECAFA Kagame Cup 2026, ariko n’ubundi biba iby’ubusa isezererwa itarenze itsinda.
Ingabo z'u Rwanda (RDF) zinjije ku mugaragaro icyiciro gishya cy'urubyiruko rw'abahungu n'abakobwa nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y'ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu abera mu Kigo cy'Amahugurwa ya Gisirikare giherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko hakwiye gukazwa ubugenzuzi ku buziranenge bw’inzoga zitangirwa mu bitaramo kugira ngo harindwe ubuzima n’umutekano bw’ababyitabira.
Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere Ikibuga cy’Indege (Airport City).
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, Perezida Paul Kagame, yakiriye ku muri Urugwiro Village intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umugaba w’Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique aho rigiye gusimbura bagenzi babo bari basanzweyo.
Ikipe ya RSSB Tigers yamaze gusinyisha umukinnyi Tyler Tarik Bey ukina nka forward ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka iteganyijwe gutangira tariki 5 Kanama 2026.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yasabye abaturarwanda gukaza imbaga zo gukumira no kugabanya ingaruka z’ibiza by’Imyuzure, Inkangu, Inkuba, Inkubi y’Umuyaga n’ibindi kubera igihe cy’imvura nyinshi izagaragara mu gihe cy’Umuhindo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka