Inkuru Nshya

Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yatangiye neza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026 itsinda Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-0 mu mukino wabimburiye indi wabereye muri Sitade Amahoro.
Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda yatangaje ko irimo gusuzuma uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu cyashyirwa mu byaha bidasaza kuko ibimenyetso by’abagikora rimwe na rimwe bitinda kuboneka bikagira ingaruka ku itangwa ry’ubutabera ku bagikorewe.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n'u Rwanda byahuye ku nshuro ya mbere imbere y'Urukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (ICJ) i La Haye, mu rubanza Kinshasa yareze Kigali ku wa 26 Kamena 2026, aho ishinja u Rwanda uruhare mu bikorwa by'umutekano muke n'ihohoterwa mu burasirazuba bwa RDC.
Ikipe ya APR BBC yamaze kwiyambaza umukinnyi w'umunya-Amerika Teafale Marquise Lenard Jr ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka izaba nyuma y'uko imikino ya Shampiyona isojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatangirijemo serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza, cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yisanze mu itsinda rya mbere (A) hamwe na Misiri na Tanzania, naho mu bangavu igomba gukina na Tanzania, Misiri na Kenya mu mikino y'akarere ka 5 yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 18, FIBA U18 AfroBasket 2026 Zone 5 Qualifiers, igiye kubera i Cairo mu Misiri.
Mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze hasojwe amahungurwa ku micungire y’urwego rw’Ingabo yitabiriwe na ba Ofisiye bakuru bo mu nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Rwanda, n’abandi bakora mu rwego rw’ingabo.
Kuri uyu wa Kane Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, ari kumwe n'Abayobozi b'Uturere batandukanye mu ntara y'amajyepfo, bitabiriye gahunda yo kwigiranaho ku buryo bwo kuvana abaturage mu bukene yabereye mu Karere ka Nyamagabe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbere ubufatanye no guhanga ibishya nk’inzira iganisha ku iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ikipe ya Gicumbi FC yakiriye umutoza wayo mushya umunya-Tunisia Afahmia Lotfi ugiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Bisengimana Justin kuri ubu uzatoza AS Kigali.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka