Inkuru Nshya

Imikino y'Akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya basketball mu ngimbi n'abangavu batarengeje imyaka 18, yegejwe inyuma ho umunsi umwe nyuma y'uko ikipe y'igihugu ya Kenya itinze kugera mu Misiri ahazabera iyi mikino, ndetse hari n'abasifuzi batinze kugera mu mujyi wa Cairo uzakira iyi mikino.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimiye abatuye ikirwa cya Bugarura, uburyo bifashisha amafi n'isambaza byo mu Kivu mu kwita ku mikurire y'abana bakaba nta n'umwe ugaragarwaho n'imirire mibi n'igwingira.
Abapolisi b’u Rwanda basoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.
Ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 1973, nibwo Habyarimana Juvenal wari Minisitiri w’Ingabo yakoresheje abasirikare yayoboraga mu guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda nyamara bari nk’agati gakubiranyije.
Umushumba mukuru w'itorero Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yavuze ko umuhango wo guterera umukobwa ivi umwambika impeta udakwiye, kuko ari urwiganwa rw'ahandi nyamara Imana gusa ari yo ikwiye gupfukamirwa.
Urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa rwashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi biyemeza uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo yayo no guhangana n’abayipfobya mu kwirinda ko ibyabaye byakongera kub aho ukundi.
Amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika ku ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yiyongereye nyuma y'uko Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe, atangaje ko amakipe azitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganga, aziyongera akava kuri 24 akagera kuri 28.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda (CDS) akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wungirije wa APR F.C, Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho iri gukorera imyitizo yitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2026.
Impuzamashyirahamwe y'Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB, yatangaje urutonde ntakuka rw'amakipe 16 azitabira imikino y'Igikombe cya Afurika cya volleyball cy'ibihugu mu bagabo, 2026 Men's African Nations Volleyball Championship, harimo n'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda.
U Rwanda rwinjije amadovize arenga miliyoni 9,63$ z’, ni ukuvuga asaga miliyari 14 Frw, avuye mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu gihe cy’iminsi itanu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka