Inkuru Nshya

NAEB yatangaje ko ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga hagati y’itariki 2-6 Gashyantare 2026 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 13 $ ni ukuvuga akabakaba miliyari 20 Frw.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yakiriye indahiro ya Musonera Gaspard, uherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora
Abakinnyi b'ikipe ya FC Saint Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bageze i Kigali, aho bari kwitegura umukino wa CAF Champions League bazakina na Al Hilal SC
Abadepite basanga gukemura ibibazo mu bigo by'igororamuco bikwiye kujyana n'ubujyanama ku bari mu bigo by’igororamuco, binyuze mu kubigisha indangagaciro, kubakorera isanamitima no gukurikirana imiryango yabo.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abantu kugira amakenga n’ubushishozi mbere yo kwemerera ababandikaho imitungo batazi inkomoko yayo, kuko ari kimwe mu bigize icyaha kandi bishobora gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara.
Umuhanzi Propser Nkomezi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahuye na Amb. Einat Weiss, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutse ku kigero cya 8.9% mu kwezi kwa Mbere kwa 2026 ugereranyije n’ukwezi kwa Mbere ku mwaka ushize wa 2025
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza, butangaza ko bwatangiye umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe damu, uzatwara arenga miliyari 4.5 Frw, hagamijwe guhangana n'amapfa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu Nama ya 43 yahuje abagize Akanama k’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka