Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , isabira Ingabire Victoire Umuhoza kurekurwa , ayibutsa ko u Rwanda rutabyemera.
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026 , iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutanga ibigenerwa umunyamuryango wa Ejo Heza
U Rwanda rurateganya gutangiza Kaminuza ya Gisirikare (National Defense University- Rwanda ) , hagamijwe kongera ubumenyi abari mu ngabo z'u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ugiye kongera kuba
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko mu cyumweru kimwe, u Rwanda rwinjije miliyoni 13 z'amadorari ya Amerika, yaturutse kuri toni ibihumbi 10,204 z’ibikomoka ku buhinzi bitandukanye byoherejwe mu mahanga
Abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy, barishimira Kaminuza yabo yihariye igiye kuzura, kuko izabafasha gukomeza kuzamura ubumenyi ku rwego mpuzamahanga