Inkuru Nshya

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasobanuye ko mu gihe cya shampiyona y'Isi y’Amagare, abaturage badahejejwe mu ngo cyangwa ngo gahunda zabo zihagarare ahubwo ko bitazabuza ufite gahunda z’ingenzi kuzikora kuko ubuzima buzakomeza nubwo hari imihanda izaba itari gukoreshwa mu gihe runaka.
Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abarangije amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (RICA), gufasha igihugu mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze mu guhinga bigezweho kandi hatangijwe ibidukikije, abasaba kuzanatanga serivisi nziza.
Umunyarwandakazi Teta Sandra washakanye n'umuhanzi ukomoka muri Uganda, Weasel Manizo yahishuye ko kubana n'uyu mugabo bafitanye abana babiri atari ibintu byashoborwa na buri wese
Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire yasabye Abanyarwanda kuza ku bwinshi kwakira ibirori by’amateka bya   Shampiyona y’Isi y’Amagare bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali , mu Rwandano muri Afurika muri rusange
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB, rwasabye abaturiye Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park-NEP, kuyibungabunga, birinda kuyoherezamo imyanda itandukanye.
Urwego Rushinzwe Gutegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo, Rwanda Premier League, rwatangiye gutanga ibihembo ruherye ku mufana.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isanzure mu Rwanda, Space Agency, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe guhangana n’ibiza, African Risk Capacity,yitezweho kuzafasha mu rwego rw’ubuhinzi mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Ihuriro Nyarwanda ry’Urubyiruko rukora Ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF) ryasinye amasezerano n’Umuryango Mpuzamahanga GAIN Rwanda (Global Alliance for Improved Nutrition) agamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda
Bijya bibaho ugasanga agace runaka kihariye impano nyinshi mu bintu runaka : Siporo,umuziki,ubukorikori,n’ibindi byinshi