Inkuru Nshya

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yerekanye ko yitegura kurushinga na Nishimwe Liliane bamaze igihe mu rukundo, utuye mu Bubiligi.
Mu karere ka Musanze hagiye kuzura uruganda rutunganya imyanda ruzuzura rutwaye asaga miliyari 4,5 Frw, rukaba rwutezweho gukemura ibibazo by’isuku n’isukura no gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Nigeria (NIS), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida w'iki guhugu, Bola Ahmed Tinubu, cyo gukuraho visa ku Banyarwanda mu gihe cy'iminsi 30.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w'u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, ari kumwe n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda, Col Egide Ndayizeye, kuri uyu munsi bifatanyije n’abanyeshuri n’abarimu barenga 1,500 bo muri IFAK, Kimihurura ndetse n’andi mashuri ayegereye mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye mugenzi we, Robert Beugré Mambé wa Côte d’Ivoire bagirana ibiganiro ku bufatanye mu nzego zinyuranye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko abarwanya ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bata igihe kuko ukuri kudatsindwa, asaba Abanyarwanda guhangana nabo.