Inkuru Nshya

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ryemeje urupfu rwa Lt.Col Willy Ngoma uherutse kwicwa n’ingabo za leta ya Congo, mu gitero cyagabwe mu gace ka Rubaya.
Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n'abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n'isuri.
Umunya-Brazil Ribeiro Bravo Henrique w'imyaka 19 ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026  ka Musanze-Kigali, akoresheje 3h20'59", ku ntera y’ibilometero 147,2.
Rayon Sports yanganyije na Musanze FC mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona, Rwanda Premier League, maze ihita yinjira mu makipe ane ya mbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abaturage bomu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge , mu Mujyi wa Kigali , mu muganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa 27 Gashyntare 2026, yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB , yerekwa serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibi Bitaro .
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo gitegurwa n’Ishuri rya Green Hills Academy (GHA) cyiswe ‘Ikivi Rwanda Festival’ kigaruka ku mateka n’umuco Nyarwanda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka