Inkuru Nshya

Ikipe y'Umurenge wa Masaka yegukanye 'Umurenge Kagame Cup 2026' mu mupira w'amaguru mu bagabo itsinze Nyarugenge ibitego 6-3 ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bagore cyegukanywe n’Umurenge wa Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke yatsinze Kacyiru penaliti 5-4.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga–Nyange, ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga na Ngororero  hafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuvugurura no gusana uyu muhanda.
Umukinnyi wa APR BBC, Uwitonze Justin yongewe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya basketball kizabera muri Qatar mu 2027 asimbuye Cyiza Chandelier ukinira Kepler BBC wagize ikibazo cy'imvune.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Uwimana Consolée avuga ko ikibazo cy'abana baterwa inda gihangayikishije , kuko nko mu mwaka ushize imibare igaragaza ko abana basambanyijwe bakanabyara basaga ibihumbi 25,bivuze ngo babyaye abana baruta ubwinshi abaturage b'umurenge wa Tumba mu karere ka Rulindo.