Inzego z' Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique (RSF-5) zifatanyije n’Inzego z’Umutekano n'iz'Ubuyobozi muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye Sosiyete ya TotalEnergies, mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EAC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere, wifatanyije n'abanyarwanda n'Isi yose kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi, mu gikorwa cyabereye i Arusha muri Tanzania.
Ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko amateka y’u Rwanda ari ukuri kudashobora guhindurwa cyangwa kugorekwa.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana, agaragaza ko ibimenyetso byirengagijwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bisa n’ibiri kwirengagizwa ku kibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanye-Congo zimaze imyaka 33 mu buhungiro.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga