Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze
Bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Ngarama ku karere ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa muri ibyo bitaro zirimo gutinda kwakirwa no kwitabwaho n’abaganga cyane cyane ababa bakeneye ubutabazi bw’ibanze.
Leta ya Israel yafashe icyemezo cyo kuvana u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kwinjira muri Israel by’agateganyo kubera Icyorezo cya Ebola
Abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima mu bana baturutse muri Israel bageze i Kigali aho bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite ibibazo bitandukanye by’umutima.
Mu Karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w'ingo mbonezamikurire z'abana bato (ECD) hashimwa uruhare rwazo mu mu kugabanya igwingira mu bana bato
Mu Karere ka Nyagatare hatangijwe gahunda yo kuvugurura amakusanyirizo y’amata, mu rwego rwo kongera ubuziranenge bw’amata, aho amenshi muri yo yari amaze gusaza atakijyanye n’ibipimo bisabwa mu kubungabunga amata.