Ubuzima

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), rigaragaza ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije cyane, rigasaba ko hakongerwa imbaraga mu kugeza amakuru ahagije ku rubyiruko no guhindura imyumvire.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye urubyiruko ko  siporo ari ubuzima bw'umubiri n'ubwo mu mutwe, bityo ko kuyikora  biteza imbere ubuzima muri rusange kuko bikomeza amagufa n'imikanya, bikongera imbaraga z'umubiri ndetse bikagabanya cyane kwiheba n'agahinda gakabije.
ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka y’umugore yiyongera, ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka, ndetse ibyago byo guhura n’ibibazo bimwe na bimwe mu gihe cyo gutwita bikiyongera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gikangurira abaturage kugenzura ubuzima babayeho, no kwirinda imigiriee irimo kunywa inzoga n’itabi kuko ari intandaro y’indwaa zitandura zirimo iz’umutima n’izindi zifitanye isano nazo, zikomeje kwiyongera.
SCD ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso duhindura imiterere tukamera, bigatuma amaraso adatembera neza mu mitsi ndetse tukaba dushobora kuyifunga. Ibi bishobora gutera kubabara cyane, kubura amaraso, kwangirika kw’ingingo ndetse n’indwara y’ubwonko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri, ryatangaje ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 6,000 basanzwemo kanseri, aho abagore bagize hafi 60% by’abayirwara buri mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikoranabuhanga mu buvuzi, ibikoresho bigezweho, ubufatanye bw’abaganga mu kuvura abaturage byihuse ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’iyakure byafashije u Rwanda kugabanya impfu z’ababyeyi bapfaga babyara  ku kigero cya 30% mu 2025.
U Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika ku Ikoranabuhanga mu Buvuzi izigirwamo Ibihugu bya Afurika byakoresha ikoranabuhanga mu buvuzi ku buryo buri Munyafurika agira ubuzima bwiza binyuze mu kubona serivise z’ubuvuzi zihuse.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangiye ibiganiro n’u Busuwisi bigamije kwagura ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, hibandwa ku ikoranabuhanga, guteza imbere abakozi b’ubuzima n’ubushakashatsi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite umuvuduko w’amaraso ukabije mu Rwanda bwagaragaje ko 43% muri bo batari bazi ko bawufite.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka