Ubuzima

U Rwanda rwasabye ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kongera no gukomeza ishoramari mu gutegura uburyo bwo gukumira no guhangana n’ibyorezo, avuga ko bidakwiye gutegereza ko icyorezo cyaduka kugira ngo hatangire gushakwa ubushobozi bwo kugihashya.
Ubwonko n’amara bikorana mu kohereza ubutumwa bugenda nk’imisemburo. Imibare igaragza ko hagati ya 90 na 95% by’imisemburo ya serotonin, umusemburo utanga amakuru ufite aho uhuriye no kugena ubushake bwo kurya (appetite) ukorerwa mu rura ruto.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze ubutumwa yise ubw’umunsi by’umwihariko abuha urubyiruko burusaba kureka icyuma ahubwo rugaterura icyuma.
Abagenzuzi b’imiti muri Afurika basanga ibihugu bikwiye kurushaho gusangira amakuru kugira ngo imiti ishobora guteza ibibazo itambuka imipaka ngo igere ku barwayi, nyuma y’uko hari ibihugu byagiye bihura n’ingaruka zikomeye z’imiti itujuje ubuziranenge.
Abaganga n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Huye, bagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi, birimo ibikoresho bidahagije n’umubare muke w’abaganga
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gushaka igisubizo ku bigo nderabuzima bitagira imashini zunganira amashanyarazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikibazo cy’umuriro gishobora gutinza serivisi zihabwa abarwayi.
RBC yatangiye kureba uko ubushobozi bwo gukurikirana impinduka z’indwara bwongerwa, kugira ngo ibyorezo bizajya bitahurwa hakiri kare kandi hafatwe ingamba vuba.
Nubwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025 ariko biracyari ikibazo kuko hari umubare munini w’abahisha ko bagafite ahubwo bagahitamo gushakira igisubizo mu biyobyabwenge.
RBC ivuga ko abana n’urubyiruko barwaye diyabete bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, kuko kubabwira ko bazabana n’iyi ndwara igihe kirekire bishobora kubagiraho ingaruka mu mitekerereze no gutuma bamwe bacika intege.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwa 2025, bwagaragaje ko umubare w’abana bavukana ibilo bike uri kwiyongera, aho wageze ku 8.8% mu 2025.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka